Umuvugizi w’abagore bo muri Afurika yepfo uzwi ku izina rya Joli Inkomo yavuze ko adashaka kuba umugabo cyangwa gukora imirimo isanzwe ihabwa igitsina gabo.
Afatiye ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu mudamu yavuze ko abagabo bafite inshingano nyinshi ku buryo sosiyete ibasaba kuzuza uko byagenda kose.
Joli yavuze uburyo abagabo bategerejweho gutanga, gukomera mumarangamutima, kwita ku bakunzi babo, kwitegura kubarinda kandi bagomba kugira amafaranga yo guhaza ibyo abandi bakeneye.Ibi byose ngo ntibyatuma yifuza kuba umugabo
Yanditse; ”Ntabwo nshishikajwe no kuba umugabo. Ugomba gukora cyane, gushingwa, gutunga umuryango wawe, guhora ufite imbaraga kandi ntugaragaze ko utagishoboye. Noneho ukundane kandi utange care. Ikimenyetso icyo ari cyo cyose cy’akaga ugomba kuba witeguye kurwana kugirango urinde umugore wawe. Kandi buri gihe ugire amafaranga ”