in

Utifite yimanukira cyizimbabwe! Abatuye mu Karere ka Gatsibo barataka ibura ry’udukingirizo dore ko kamwe ukabona ku 1,500 Frw

Mu gihe nibura ku mwaka mu Rwanda hatangwa udukingirizo ku buntu turenga miriyoni 4, hari abari gutaka ko batubona ku mafaranga y’umurengera.

Abatuye mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi muri Gatsibo bagorwa no kubona udukingirizo ku buryo n’ukabonye hafi akagura 500.

Aba baturage bo bakomeza bavuga ko aho batugurira 500 bibasaba gukora urugendo rw’amafaranga arenga 1000 kuri moto, ubwo urumva ko kukabona bigutwara 1,500.

RBC yo ivuga ko ugurisha agakingirizo amafaranga arenga 100 Frw aba anyuranya n’amabwiriza.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Couple ya James na Daniella yateguye umugoroba udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana

“Ubwo maze ucyure umugaragu wawe ntarandavura” Isengesho ry’umufana wa Rayon Sports yaragije ikipe ye yamutwaye umutima