in

Ushinjwa kwica umukozi w’akarere ka kamonyi yarashwe ahita apfa

Kubwimana Daniel w’imyaka 33 wari ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Mujawayezu Madeleine w’imyaka 56, yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gutoroka.

Ni amakuru dukesha Umuseke, ko uwari ukurikiranweho icyo cyaha yagerageje gutoroka police irasa amasasu abiri mu kirere ariko aranga akomeza kugenda hanyuma bahita bamurasa ahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’umurenge wa Rukoma yemeje aya makuru avuga ko ari umuntu wemeraga uruhare mu rupfu rw’uyu mukozi bishe bakazingira muri supanete.

Yagize ati “Twamenye amakuru ko mu rwego rwo gukora iperereza ku rupfu rwa Mujawayezu Madeleine, hari umuntu wagombaga gutanga amakuru akagaragaza ibyo yakuye muri iyo nzu aho yabishyize. Amakuru dufite ni uko yemeraga uruhare yagize.

Mu gihe yari agiye kujya kubyerekana yashatse gutoroka kuko niwe wari uhazi, agerageje kwiruka rero inzego z’umutekano zashatse kumuhagarika zirasa mu kirere ntiyahagarara biba ngombwa ko araswa”.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakoresha Twitter bashyizwe igorora

Menya byinshi ku mugabo w’izuru rirerire mu mateka y’isi