in

URwanda si paradizo nkuko mubicyeka! Munyakazi Sadate wahoze uyobora Rayon Sport yagiriye inama urubyiruko niba rushaka kugira aho rwigeza. 

URwanda si paradizo nkuko mubicyeka! Munyakazi Sadate wahoze uyobora Rayon Sport yagiriye inama urubyiruko niba rushaka kugira aho rwigeza.

Munyakazi yagiriye urubyiruko inama yo gukunda igihugu no kugikorera niba hari aho rushaka Kizigenza ndetse niba bashaka kukirwanirira.

Yagize ati “Mwaramutse inshuti zanjye rubyiruko.

Ubu noneho nje kubabwira akantu kamwe gusa, buriya u Rwanda nti ruraba paradiso nubwo ari byo turwifuriza.

Nta nubwo mu Rwanda ara hantu hataba ibibazo nubwo hari benshi birirwa batunnyega, 《gusa ubudasa bwacu nu buryo tu rwana(fighting) kugira ngo dukemure ibibazo duhura nabyo》.

Nshuti zanjye rubyiruko icyo mbifuriza nukuzahora muri indwanyi zakadasobwa murwanira igihugu cyacu. Nguwo umurage dukomora kubatubangirije.

Ushobora kuba Ingabo ukarwanirira Igihugu ku rugamba, ushobora kuba Police ukarwanirira Igihugu urinda umutekano w’imbere mu gihugu, ushobora kuba RIB ukatwanirira Igihugu ukumira kdi urwanya ibyaha, ushobora kuba Umucamanza ukaba Indwanyi itanga ubutabera, ushobora kuba umu JEUNE mwiza ukarwanirira Igihugu uba Umuturage mwiza Ukunda kdi ukorera Igihugu cye, …

Gutandukana nabyo twaba dutatiye igihamno cy’abasokuru bacu bitanze batizigama bahanga uru Rwanda mureba.

Amahitamo yacu atugire indwanyi zakadasobwa ku gihugu cyacu, ba uwa mbere wo kumva ko ari twe ndwanyi zakadasobwa z’iki gihugu cyacu.”

Ni inama yagiriye urubyiruko yifashishije rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali abasore n’inkumi bayirwaye ni benshi! Icyo wamenya ku ndwara ya Gamophobia yo gutinya gukora ubukwe

Mu gakanzu k’ubururu hoshye umu-Rayon, Isimbi Noeline wamamaye mu gukina filime z’urukozasoni yerekanye ko ari umukinnyi mwiza muri uwo mukino ubwo yiyerekanaga wese ntacyo asize