in

Urusengero rwahiye abakirisitu barimo basenga bagiye mu mwuka

Nubwo icyateye iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abari barimo basenga, harakekwa ko yaba yatewe n’amashanyarazi yatumye bamwe mu bakozi b’Imana bayitaba igitaraganya.

Inkongi yibasiye urusengero rwa Coptic Church mu gihugu cya Misiri, yatangiye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubwo amateraniro yari arimbanyije, ku buryo byagoye abantu benshi gusohokamo.

nk’uko AFP yabitangaje, abantu 41 bahasize ubuzima ubundi hitabazwa imodoka zizimya umuriro 15 ndetse n’imbangukiragutabara zahise zitwara abakomeretse kwa muganga.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sissi, yaje kuvugana na Papa wa Coptic Church, Tawadros II, amwihanganisha ku byabaye nk’uko ibiro bye byabitangaje.

Yanditse kuri Facebook ati “Ndimo gukurikiranira hafi iyi mpanuka ibabaje yabaye. Nahaye amabwiriza inzego za Leta zose gufata ingamba zikwiye, no guhita zitangira guhangana n’iyi mpanuka n’ingaruka zayo.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abana b’abakobwa barimo guta ishuri bagaterwa inda n’abagabo bakuru

Iyahigaga yahiye ijanja, APR FC igaraguwe na AS Kigali ubugira gatatu mu mwaka umwe