Ku kibuga cy’indege cya Sao Paulo haherutse kuba akavuyo katewe n’umuryango wagiye kwinjira mu ndege uri kumwe n’urukwavu rwabo, ba nyiri indege bakabyanga.
Jorge, Gabriella n’urukwavu Alfredo rwabo bari bagiye guhaguruka muri Brésil berekeza Amsterdam mu Buholandi. Bagiye kwinjira mu ndege bahawe uruhushya n’urukiko kugira ngo batware n’urukwavu rwabo, kuko ubusanzwe inyamaswa nk’izo zitemerewe kugendana n’abantu mu ndege.
Sosiyete y’indege ya KLM yari yamenyeshejwe iby’uwo mwanzuro w’urukiko ariko ntiyabimenyesha abakozi bayo b’indege Jorge na Gabriella bari bagiye kugendamo.
Bageze ku kubuga cy’indege, abashinzwe kwinjiza abagenzi mu ndege babangiye kwinjiza urukwavu, abandi bararakara, baterana amagambo kugeza banarwanye n’abo bakozi b’indege, nkuko 7 Sur 7 yabitangaje.
Baje gukomeza gucyocyorana ariko abashinzwe gutwara iyo ndege banga gutwara uwo muryango.