Urukundo ni kimwe mu bintu bihatse Isi ya Rurema n’ubwo abantu benshi badakunze kubimenya gusa nibyo kandi cyane kuko ibintu byose bibaho mu Isi usanga bishingiye ku rukundo gusa urukundo ruri mu byiciro bitandukanye.
Hari urukundo rusanzwe umuntu akunda mugenzi we kubera imico ye cyangwa uburyo ateye mbese bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye nta kintu kindi agamije nyuma y’ibyo gusa hari urukundo karundura rumwe umuntu akunda undi gusinzira bikanga yamutekereza akabura amahoro urwo ni rwo rukundo ababyeyi bacu bakundanye kugira ngo tugera ku Isi.
Dore bimwe mu bintu ugambo gukora kugira ngo urukundo rwawe rugire uburambe kandi urubemo wishimye:
1. Mu buzima uzirinde gukunda umuntu umukundishijwe n’abandi kuko urwo rukundo rutaramba ahubwo wowe n’umutima wawe uwo uzumva wishimiye kandi mwahuza ari we uzahitamo kubera ko uwo muntu ubasha kumwihanganira iyo hagize ikibazo kivuka hagati yanyu mwembi.
2. Ntuzakundire umuntu ubutunzi afite cyangwa ibintu atunze kuko burya urukundo nyarwo ntirushingira ku butunzi ahubwo rushingira kuri wowe n’umukunzi wawe kandi burya igihe ukundiye umuntu imitungo byagorana ko yayibura ugakomeza ku mukunda.
3. Ntuzigere ufata icyemezo cyo kurushinga n’umuntu uhubutse kuko burya bishobora kukugiraho ingaruka mbi mu gihe mwaba mutarabonye umwanya uhagije wo kwiganaho ngo buri wese amenye ingeso zitari nziza mugenzi we afite.
4. Uzirinde gukunda umuntu kandi uzi neza ko mu byukuri atagakunda ahubwo ari wowe umwihomaho kuko uzaba uri kwibabariza umutima kandi urwo rukundo ntaburambe rugira.
5. Uzakundane n’umuntu ubasha kuganiriza ibibazo byawe nawe akakuganiriza ibye kuko bikorohera kumwiyumvamo kandi nawe akwiyumvamo mu buryo bworoshye.
Iyo ukundanye n’umuntu wisanzuraho mu buryo bwose bushoboka kandi akwisanzuraho urukundo rwanyu nta muntu waruvogera kandi ibi bazo byose byibasira abakundana mubasha kubikemura mu buryo buboroheye cyane kurusha abantu babanye batisanzuranaho.