Biravugwa ko Cyusa Ibarahim uzwi mu ndirimbo za gakondo n’umugore witwa Jeanine Noach bamaranye iminsi mu rukundo bamaze gutandukana.
Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye urukundo rw’aba bombi, aho byamenyekanye mu mpera z’umwaka ushize.
Muri 2021, nibwo inkuru y’urukundo rw’aba bombi yagiye hanze nyuma yo kugaragara baryohe n’ubuzima muri Gold Zanzibar Beach House and Spa.
Nyuma yaho gato, muri 2022 mu kwezi kwa 2, aba bombi bongeye kugaragara bari Dubai aho bari bari kwishimira isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo (Jeanine Noach).
Kuva icyo gihe inkuru y’urukundo rwabo ntago yakomeje kugaragara cya mu bitangazamakuru, kuko abo bombi batakomeje kubisakaza nkuko babigenzaga mbere.
Kuri ubu inkuru igezweho ni uko mu rukundo rwabo hajemo agatotsi, aho byaturutse kuri Jeanine Noach wavumbuye ko Cyusa yamubeshye.
Jeanine Noach yanze kwitaba telefone ya Cyusa nyuma yo kumenya ko ngo uyu muhanzi afite umwana ndetse n’undi mukobwa bakundana mu ibanga.
Nyuma yo kwanga kwitaba telefone, Jeanine Noach yahise asiba inzira zose zimuhuza n’uyu muhanzi bari bamaranye igihe kitagera ku mwaka bari mu rukundo.
Cyusa Ibrahim ni umuhanzi gakondo wamamaye cyane mu Rwanda mu gihe Jeanine Noach asanzwe aba mu Bufaransa, aza mu Rwanda akenshi aje gusura umuryango yahasize.