Baravuga ngo urukundo ruruta byose ndetse rwihanganira byinshi.Umusore witwa Odiwuor Peter, yahuye n’umukobwa kuri Facebook barakundana atazi ko yacitse amaguru n’ukuboko na nyuma yo kubimenya aragumya aramukunda bambikana impeta y’urudashira.
Urukundo rwa Odiwuor Peter na Linet (utagira amaguru n’ukuboko) rwatangiye muri 2016, Odiwuor Peter yabonye ko Linet yahoraga akunda inyandiko ze kuri Facebook akanazitangaho ibisobanuro n’ibitekerezo. Baza kwandikirana batangira kuganira karahava.
Nyuma y’iminsi, Linet yagezeho abwira Peter ko n’ubwo bakundana we abana n’ubumuga, amwizeza ko atagira amaguru n’ukuboko kw’ibumoso, ibi byose Peter kuko yari yaramaze kumukunda yarabyirengagije amubwira ko icya mbere ari urukundo bakundana.
Muri 2017, Peter yagiye mu gace ka Eldoret hafi y’aho Linet yari atuye. Igihe yamubonaga bwa mbere imbonankubone, basagutswe n’amarangamutima y’urukundo karahava, umubano ukomeye utangiriraho. Nk’uko Flipboard ibitangaza, abantu batandukanye b’inshuti z’umusore bamubujije gukundana n’umukobwa ufite ubusembwa ariko umusore arinangira, akavuga ko nta wundi mukunzi yabona umunyuze umutima.
Peter ati “Gushakana n’umuntu ufite ubumuga biragoye ariko nize kumwakira nk’uko ameze. kubana nawe bisaba urukundo rwinshi n’ubwitange bwo kubikora buri gihe “.