in

Urukiko rwakatiye igihano gikakaye umugore wakase igitsina cy’umugabo we amuziza ko atamumara ipfa mu gitanda

Kevina Nabirye, w’imyaka 34, ukomoka mu Karere ka Kamuli muri Uganda, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we, Mathias Bwamiki. Uyu mugore yamukase igitsina ku wa 18 Gashyantare 2025, mu ijoro saa tanu, amushinja kutanoza neza inshingano z’umugabo mu buriri. Bombi bari bamaze imyaka 10 babana ndetse bafitanye abana bane.

Ku wa 26 Gashyantare 2025, urukiko rw’ibanze rwa Kamuli rwahamije Nabirye icyaha, nyuma yo kwemera ko yakoze iryo hohoterwa. Umucamanza mukuru, Paul Owino, yatangaje ko iki gihano kigamije kumuhana no gutanga isomo ku bandi bashobora kugira imigambi nk’iyi. Yongeyeho ko Nabirye afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu minsi 14.

Nubwo hari amakuru yavugaga ko Mathias Bwamiki yababariye umugore we, yaje kubihakana ubwo umucamanza yamusuraga mu bitaro bya Kamuli General Hospital. Yavuze ko umugore we yagiriye abana babo ihungabana rikomeye, bituma badashaka kongera kumubona cyangwa kuba hafi y’abavandimwe be.

Bwamiki yasabye ko umugore we ahanishwa igihano gikomeye, avuga ko adashobora kongera kubana na we. Yemeje ko azita ku bana babo, akabafasha gukira ibikomere batewe n’iki gikorwa cy’ubugome.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yari ikiri mu ikarito! Nzovu yahawe telephone igura akayabo yemerewe na The Ben – VIDEO

Umwana w’imyaka 10 yaguye mu kibuga ahita apfa, ubwo yari arimo akora igihano yahanishijwe ku ishuri