Uruhinja rw’amezi 3 basanze rwajugunywe muri Afurika yepfo nyina yahasize rugira ati: “Mufashe niba ubishoboye ariko ntuncire urubanza.”
Umwana w’uruhinja ufite amezi hafi atatu yabonetse yatawe mu Ntara ya KwaZulu Natal, muri Afurika yepfo, hamwe n’inyandiko yanditswe na nyina.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Nabita ku bana muri Afurika y’Epfo (RUSA) ku wa mbere, tariki ya 3 Ukwakira 2022, uyu mwana yavumbuwe n’umugabo watoraguraga imyembe munsi y’urugomero iruhande rw’umugezi.
Dore urwandiko yanditse ibyari bikubiyemo’ “Muraho, ushobora kuba urimo kwibaza impamvu najugunye umwana wanjye, ntibigutangaze, gusa umufashe niba ubishoboye cyangwa uhamagare abayobozi ariko ntuncire urubanza.”
Urwo ruhinja rwahise rufashwa ruhabwa amata. Abaganga basuzumye uruhinja rufite hafi amezi atatu (3) basanga rufite ubuzima bwiza.
Hanzuwe ko abashinzwe ibikorwa byo kwita ku bana bazashaka ubufasha kugirango bamenye umwana cyangwa nyina.
Birababaje ariko ntakundi,kumucira urubanza nuko atabizi IMana yaruciye kera igihe yiyumvira kujugunya umwana wiwe mwishamba.