in

Uruganda rwa HENGJI rubber rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurakongoka

Uruganda rwa HENGJI rubber ruherereye muri Kinesi ,mu ntara ya Ubongo ,mu mujyi wa Dar es Salaam rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurashya rurakongoka ,harokorwamo ibintu mbarwa.

Uru ruganda rwafashwe n’inkongi y’umuriro ,mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mutarama 2023 , ahagana i saa moya za mugitondo ,icyakora icyateye inkongi y’umuriro kugeza n’ubu kikaba kitaramenyekana.

Abantu bari hafi bagerageje gutabara ariko biranga biba ibyubusa ,ibintu byinshi birangirika ,icyakora barokoramo bicye ,kugeza ubu hakaba hari gukorwa iperereza ku cyateye iy’inkongi y’umuriro.

Uruganda rwa HENGJI rubberrusanzwe rukora  ibijyanye no kubyaza umusaruro imyanda iba yajugunywe .

Uruganda rwafashwe n'inkongi y'umuriro rurashya rurakongoka
Uruganda rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurashya rurakongoka

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiyi impamvu abaganga bandikira abarwayi umukono udasomeka.

“Inka zo kwa Pendo ni uko zabira se?” Abana ba Anita Pendo bakomeje guca impaka nyuma yo kugaragara bari kwabira nk’inka ndetse babyina nk’intore(videwo)