in

Urubyiruko rwifuza kujya muri cinema nyarwanda rwashyizwe igorora

Ibi byatangajwe ubwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ukwakira 2022, iKigali , hatangiraga Iserukiramuco rya Sinema “Urusaro International Women Film Festival”.

Ikigo  kizobereye mu bya sinema, Ciné Femmes Rwanda, cyatangaje ko urubyiruko rufite impano muri Sinema rugiye guhabwa amahirwe yo kuzibyaza umusaruro.

Ubuyobozi bwa CineFemme Rwanda bwatangaje ko bufite gahunda yo guteza imbere Sinema binyuze mu rubyiruko.

Murekeyisoni Jacqueline uyobora Ciné Femmes Rwanda avuga ko hari gahunda yo gukomeza gusigasira impano z’urubyuriko by’umwihariko rw’abakobwa muri Sinema, hagamijwe guteza imbere uru ruganda.

Yagize ati“Mu 2020 twari twatangije amahugurwa y’abanyeshuri b’abakobwa gusa barangije amashuri y’isumbuye, tubigisha gukora filime mbarankuru, twifuzaga ko no mu gihe bagiye no mu ngo badatakaza umwuga.”

Yakomeje agira ati ” Ababyeyi kenshi banga ko abana babo bajya mu mwuga wa Sinema .Bisaba ubukangurambaga, bisaba kuganira n’ababyeyi.”

Uyu muyobozi avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gufata abakiri bato bakigishwa ibya Sinema mu gihe cy’umwaka Kandi ko byatangiye.

Muri iki cyumweru buri munsi hazajya herekanwa filime, igikorwa kizabera ahantu hatandukanye harimo muri Car Free zone n’ibigo by’amashuri mu rwego rwo guhugura abana b’abakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri bifuza kwinjira muri sinema.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Riderman wari ugiye kuva mu muziki burundu avuze impamvu ikomeye cyane yamugaruye

Ni akumiro:umugore abana n’abagabo babiri bose bararana ku gitanda kimwe