in

Urubyiruko rurashishikarizwa kunywa agasembuye bivuye inyuma

Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, igihugu cy’ubuyapani cyatangiye gushishikariza urubyiruko rwacyo kunywa inzoga kubera ko bose basigaye bihugiyeho bigatuma ntawe unywa inzoga kandi ariho havaga imisoro ituma igihugu gitera imbere.

Bati rubyiruko mushire inyota mwinywera agasembuye dore ko umugabo nyamugabo arangwa no gusoma kugakarishye, iyo niyo ntero n’inyikirizo mu gihugu cy’ubuyapani.

Ibi byahise byamaganwa cyane bavuga ko ibyo bidakwiriye na gato gushishikariza urubyiruko kunywa ibisindisha dore ko aribyo bizana amakimbirane mu ngo zabahatuye.

Imibare igaragaza ko mu Buyapani abantu 30% bari hagati y’imyaka 40 na 60 bagerageza kunywa mu buryo buhoraho; ni ukuvuga nibura iminsi itatu mu cyumweru mu gihe urubyiruko ruri mu myaka 20 rugenza rutyo rwo rubarirwa kuri 7,8% gusa, ari nacyo kivugwa nk’impamvu iteza ibihombo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United irifuza gusinyisha abakinnyi 10 mu masaha 5

Umugore yakatiwe imyaka 34 kubera ibyo yakoze kuri twitter