Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, igihugu cy’ubuyapani cyatangiye gushishikariza urubyiruko rwacyo kunywa inzoga kubera ko bose basigaye bihugiyeho bigatuma ntawe unywa inzoga kandi ariho havaga imisoro ituma igihugu gitera imbere.
Bati rubyiruko mushire inyota mwinywera agasembuye dore ko umugabo nyamugabo arangwa no gusoma kugakarishye, iyo niyo ntero n’inyikirizo mu gihugu cy’ubuyapani.
Ibi byahise byamaganwa cyane bavuga ko ibyo bidakwiriye na gato gushishikariza urubyiruko kunywa ibisindisha dore ko aribyo bizana amakimbirane mu ngo zabahatuye.
Imibare igaragaza ko mu Buyapani abantu 30% bari hagati y’imyaka 40 na 60 bagerageza kunywa mu buryo buhoraho; ni ukuvuga nibura iminsi itatu mu cyumweru mu gihe urubyiruko ruri mu myaka 20 rugenza rutyo rwo rubarirwa kuri 7,8% gusa, ari nacyo kivugwa nk’impamvu iteza ibihombo.