in

Uretse gukunda amafaranga cyane, dore ibindi bintu bishobora gutuma abakobwa batendeka abasore benshi

Lonely woman sitting with couple in park on a sunny day

Ku ikubitiro ikibazo cyo gukunda amafaranga ni cyo kiza ku isonga mu bituma abakobwa batendeka abasore. Gusa hari izindi mpamvu zikurikira zituma abakobwa batendeka:

1.Gushaka guhitamo neza

Abakobwa benshi bakunda gukora iki kintu cyo gutendeka kugira ngo abashe guhitamo yitonze akurikije uko abona inshuti ze zihagaze, kuko hari ubwo baza kumusaba urukundo nyamara ariko akaba atarabonamo uwo yifuza.

N’ubwo abakobwa benshi babikora nk’aho ari inzira nziza bakoresha ngo babashe kugira abakunzi beza cyangwa bagaragare neza ariko ibi bibabaza abahungu cyane kuko hari ubwo umuhungu aba yarakunze by’ukuri maze yasanga umukobwa yaramutendetse bigatuma yaguhemukira kubera umujinya.

2.Uburyarya bw’abasore

Kubera ko muri iki gihe uburyarya bumaze kwibasira cyane cyane abasore, usanga bigoye kugira ngo umukobwa abashe kwizera ko ibyo
abahungu baza bamubwira byaba ari ukuri.

3.Gukunda utuntu no kutagira urukundo

Abakobwa bamwe usanga bakunda utuntu ku buryo batabasha guhakanira umusore uwo ariwe wese babonaho udufaranga kugira ngo babashe guhabwa ibyo bakeneye byose. Ibi bituma umukobwa ashaka kwigwizaho abasore kugira ngo icyo aburiye kuri umwe akibone ku wundi.

4.Kugira isoni no gutinya abahungu

Abakobwa benshi usanga bagira amasoni yo kubwira abahungu icyo batekereza, bigatuma bapfa kwemera ibyo babwiwe byose kuko hari abahungu bamwe na bamwe bamubwira ko nta rukundo wamuha bikaba byamubabaza cyane ndetse bikavamo inzika ndende icyo gihe ashobora guhita agwa mu rukundo n’uwo musore kuko ariwe abona ko ashobora kuba yamubwiza ukuri.

5.Kwirinda kugumirwa

Iyo umukobwa ageze mu gihe cyo guteretwa n’abasore benshi ntabwo abasha kugira uwo ahakanira kuko aba yumva ko agize uwo ahakanira cyangwa akagira uwo yizera cyane byazamugiraho ingaruka zo kwisanga nta n’umwe akigira nk’inshuti, akazahera iwabo nta mugabo abonye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu by’ingenzi umukobwa wese uri mu rukundo aba yifuza ko yakorerwa n’umukunzi we

Ntibisanzwe:Umugore yabyaye abana icyenda icyarimwe.