in

Update: Uko wa muganga washinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 akanamwica yagizwe umwere

Update: Uko Wa muganga washinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 akanamwica yagizwe umwere

Musanze:  Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwagize umwere  Umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu, washinjwaga gusambanya umukobwa wari ufite imyaka 17 y’amavuko.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ubujurire ku rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa 28 Nyakanga, 2022, aho rwari rwakatiye Maniriho Jean de Dieu igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana, naho ku cyaha cyo gukuriramo undi inda no kumwica abigirwaho umwere.

Maniriho yahise ajurira kuri icyo cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, ndetse n’Ubushinjacyaha burajurira ku cyaha cyo kwica yari yagizweho umwere.

Icyemezo cy’urukiko Rukuru ku rubanza rw’ubujurire

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi, 2023 Urukiko nibwo rwasomye icyemezo rwafashe mu bujurire.

Rwanzuye ko Muganga Maniriho Jean de Dieu agizwe umwere ku byaha yari akurikiranyeho n’Ubushinjacyaha byo gusambanya umwana no kumwica.

Urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ibimenyetso bifatika bishinja uwo muganga icyaha cy’ubwicanyi, kandi mu isuzuma rwakoze rwasanze uwo muganga yari afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko kandi rwemeje ko icyaha cyo gusambanya umwana yari yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, agihanagurwaho kuko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bifatika bimushinja.

Maniriho yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukuriramo undi inda, n’icyaha cyo kwica byakorewe Iradukunda Emelance wari ufite imyaka 17.

Mu bujurire mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze, haburanwaga ibyaha by’ubwicanyi no gusambanya umwana byajuririwe n’impande zombi z’ababuranyi.

Iradukunda Emelance wishwe muri 2020

Ivomo: UMUSEKE

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uyu muhanzi turamwita nde?” Kwizigira Jean Claude yerekanye umuhungu we arimo gukirigita imirya ya gitari maze abantu bacika ururondogoro – IFOTO

Ukimubona uzamwibwira! Musore, ngibi ibintu by’ibanze bizakwereka umukobwa wakubaka urugo rugakomera