Umuhanzi nyarwanda Mike Kayihura ukunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo agiye gutaramira bwa mbere mu gihugu cya Uganda .
Umuhanzi w’umuhanga, Mike Kayihura uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Any time’ ari mu myiteguro ikomeye yo kujya gutaramira bwa mbere mu gihugu cya Uganda.
Mike uzwi nk’umuhanzi uririmba cyane mu Cyongereza akagira ubuhanga mu gucuranga piano, aho yatangiriye umuziki we kuri piano mbere y’uko yamamara mu banya-Rwanda.
Uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yavuze ko ari bwo bwa mbere azaba akoreye igitaramo muri iki gihugu, kandi ko ari kwitegura kugira ngo azashimishe abafane be n’abakunzi b’umuziki.
Mike Kayihura ni undi munya-Rwanda igiye gutaramira muri Uganda muri uyu mwaka nyuma ya The Ben umazeyo iminsi na Bruce Melodie wababanjirijeyo.