Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nigeria yihangiye akazi ko gutuburira abagore bo mu buhinde abizeza ko azabagira abagore birangira atawe muri yombi nyuma yo gutuburira abarenga 300.Ku wa gatanu, tariki ya 27 Gicurasi, Nibwo uyu munya Nijeriya yatawe muri yombi na polisi mu majyaruguru y’Ubuhinde kubera gutuburira byibuze abagore 300 bo mu Buhinde akabatwara amamiliyoni y’amarupe yitwaje ko azabagira abagore.
Uyu mugabo witwa Garuba Galumje, ufite imyaka 38, bivugwa ko yagiye agirana ubucuti n’abo bagore binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’imbuga z’abashaka abakunzi, aho yavugaga ko ari Umuhinde udatuye mu gihugu (NRI) ahubwo aba muri Kanada.
Galumje, wari utuye mu gace ka Kishan Garh gaherereye mu majyepfo ya Delhi, yatawe muri yombi n’abayobozi bo kuri sitasiyo ya Polisi ya Cybercrime i Noida, muri Leta ya Uttar Pradesh.
Umuyobozi ushinzwe itsinda rya polisi rishinzwe ibyaha byo kurwanya ubutekamutwe bwo ku ikoranabuhanga, cyberpolice yavuze ko ikirego kimaze gushyikirizwa abapolisi, hatangiye iperereza maze uyu mugabo ukorera muri Delhi maze arafatwa.
Ati: “Mu ibazwa, twahuye n’imanza nyinshi zisa n’urwa Garuba. Hano hari abagore barenga 300 yari yibasiye ku mbuga zitandukanye kandi zizwi kandi yarabatuburiye.”