Umwe mu basore bari bagezweho ku rubuga rwa Twitter mu Rwanda yatawe muri yombi nyuma y’amahano yatangaje abinyujije kuri konti ye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB, rwataye muri yombi umusore wiyise NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma yo gutangaza ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.
RIB igaragaza ko iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryerekanye ko uyu musore akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika kuri Twitter.
Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Nubwo ubutumwa yanditse ashishikariza abantu gukora icyo cyaha kuri ubu yamaze kubusiba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2023 uyu musore yemeye ko ubwo butumwa koko yabutambukije ndetse asaba abamukurikira imbabazi ku byo yakoze.
Yagize ati “Ndasaba imbabazi kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure. Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome.”
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rishimangira ko umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi gusa ibi bihano bishobora kwikuba kabiri iyo uko gushishikariza kwagize ingaruka mbi.