Umwe mu banyarwanda bakunze mu gukina Filime agiye kuzahabwa imodoka y’umuturika
Binyuze mu bihembo bitangwa bya ‘Rwanda International Movie Awards’, hamaze kwemezwa ko umukinnyi uzahiga abandi mu majwi azahembwa imodoka.
Mu kiganiro na IGIHE igihe dukesha iyi nkuru , Mucyo Jackson ukuriye Ishusho Art itegura ibi bihembo, yagize ati “Mu minsi iri imbere dufitanye ikiganiro n’abanyamakuru ahazaba hanatumiwe abakinnyi ba filime kugira ngo basobanurirwe iby’ibihembo bari guhatanira.”
Yavuze ko umukinnyi wa filime nyarwanda uzaba yatowe cyane kurusha abandi azahembwa imodoka nkuko bigeze no kubikomozaho mu 2019.
Si ubwa mbere havuzwe itangwa ry’imodoka mu irushanwa rya Rwanda International Movie Awards. Mu 2019 nabwo byari byavuzwe ariko abakinnyi bari bayitsindiye amaso ahera mu kirere, gusa kuri iyi nshuro abatanga ibihembo bijeje aba bakinnyi ko uwuzahiga abandi azahembwa imodoka y’umuturika.
Ibi bihembo bizatangwa tariki 1 Mata 2023 byaherukaga gutangwa mu 2020, bigiye gutangwa nyuma yo gusubikwa imyaka ibiri kubera icyorezo cya Covid-19.