in

Umwe mu banyamakuru bakunzwe mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we

Umunyamakuru Christian Abayisenga wakunzwe n’abatari bake kuri Radio Salus gusa akaba asigaye akora kuri Radio na Television Authentic yambitse impeta umukunzi we,Umutesi Marie Neige.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu mu masaha y’umugoroba, nibwo Christian yatunguye umukunzi we Umutesi Marie Neige amwambika impeta y’urukundo ubwo Neige n’inshuti ze bari banyuze ku kazi ka Christian baje kumunyuraho ngo bajye gusura umubyeyi w’inshuti yabo nk’uko bari babifite muri gahunda.

Neige yatunguwe no kwinjira aho umukunzi we Christian akorera amusanga mu mitako myiza ibereye ijisho yicaye ku ntebe iteye inyuma y’igishushanyo cy’umutima acigatiye impeta n’ururabo ahita ahaguruka yuje ubwitonzi, icyubahiro n’ikinyabupfura n’ibyishimo adateye ivi yigira imbere asaba Neige ko yazamubera umufasha w’ubuzima bwose asigaje ku Isi, Neige ahita abyemera aho yahise anambikwa impeta y’urukundo.

 

Src : inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje: Big Boss mwakunze yitabye Imana||yazize iki?

Uwiyitiriye Kwizera Olivier yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga .