in

Umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yambitswe impeta(AMAFOTO)

Mukangwije Rosine wegukanya ikamba rya Miss Elegancy mu mwaka wa 2018 akanitabira Miss Rwanda 2020, yambitswe impeta y’urukundo ku mugoroba wo kuwa 11 Nzeri 2021, mu birori byitabiriwe n’inshuti za hafi n’abavandimwe, barimo Umuratwa Anitha Katie, umukobwa wekunye ikamba rya Miss Supranational 2021, ryanamuhesheje guhagararira u Rwanda muri Poland muri uyu mwaka.

Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021, muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Mukangwije yatangaje ko we n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana ndetse uru akaba ari urundi rugendo batangiye rushobora kubageza ku mushinga wo kubaka urugo.Yirinze kugira byinshi amuvugaho avuga ko ari ubuzima bwabo bwite.Bivugwa ko uyu Chris wambitse impeta uyu mukobwa asanzwe ari umushabitsi ucururiza mu Mujyi wa Kigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Platini na TMC bakiri bato

Live: Rwanda 🇷🇼 vs Nigeria 🇳🇬 #africavolleychampionship