in

Umwe gusa niwe utagize ikibazo! Imodoka yari itwaye abagenzi 15 yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu yakoze impanuka iteye ubwoba

Imidoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abagenzi 15 ikoze impanuka batanu bahasiga ubuzima abandi barakomereka bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

Ni amakuru Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean Bosco atangarije KigaliToday, avuga ko iyo modoka ikoze impanuka igeze ahutwa ku Nyundo ubwo yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu.

Ati “Ni imodoka ya Coaster yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu aho yageze ahitwa ku Nyundo ikora impanuka abagenzi 5 bahita bitaba Imana, mu gihe abandi bajyanwe mu bitaro bya Gisenyi, umwe muri bo niwe utakomerekeye muri iyo mpanuka”.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amagaju FC afashe Rayon Sports ayibaga nta kinya

Imvune ya Fall Ngagne isigiye Rayon Sports igihunga mu rugamba rwa Shampiyona – AMAFOTO