Abanyeshuri bagera kuri 200 baguye igihumure mu ishuri ryisumbuye ryo muri Jamaica mugihe hakorwaga amasengesho ayobowe n’umwarimu wabo.
Ibi byamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu ahitwa Oberlin High muri St Andrew muri Jamaica kubera ikibazo bivugwa ko abanyeshuri baguye hasi bagataka y’amasengesho y’idini.
Baganira na Observer Online, abakozi b’iryo shuri bavuze ko abanyeshuri barenga 200 bagize ikibazo ndetse bajyanwa kwa muganga bavuza induru.
Umukozi yavuze ko umwarimu w’umukobwa yabanje kubwira abanyeshuri ku myitwarire yabo maze ahitamo kubasengera kuko yavuze ko “yabonye ubutumwa” buva ku Mana.
Nyuma gato umwarimu atangiye gusenga, abanyeshuri batangiye gutitira no “guta”ubwenge.
Bivugwa ko abanyeshuri bibasiwe n’imyuka mibi bajyanwe mu kigo nderabuzima cya Lawrence Tavern, ku kigo nderabuzima cya Stony Hill no mu bitaro bya Leta bya Kingston.
Byagaragaye kandi ko ishuri, umuyobozi n’abagize inama y’ubutegetsi bagize inama y’igitaraganya ku byabaye.
Minisiteri y’uburezi mu gihugu ivuga ko iri gukora iperereza ku byabaye kandi ko izatanga amakuru ku baturage ku byabaye kuri iri shuri.