Umwarimukazi witwa Andee Lantz yakatiwe imyaka 15 y’igifungo azira gufata ku ngufu umunyeshuri w’umuhungu witwa Eric yigishaga ufite imyaka 16 y’amavuko.
Andee Lantz watsinzwe n’icyaha cyo gusambanya ku gahato uyu mwana w’umuhungu yigishaga. Uyu mwarimukazi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Oklahoma, akaba yarigishaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyitwa Carnegie High School.
Polisi ivuga ko uyu mwarimu w’imyaka 26 yajyanye umuhungu w’imyaka 16 iwe – hanyuma amusambanya ku gahato. Bivugwa ko Andee Lantz yaryamanye n’uwo yahohotewe inshuro eshatu, ndetse anamwoherereza ifoto ye yambaye ubusa.
Lantz wahoze ari umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Carnegie mu Ntara ya Caddo, muri Leta ya Oklahoma, yashinjwaga gufata ku ngufu mu ntangiriro z’uku kwezi, maze yitaba urukiko ku wa gatatu ushize.
Bivugwa ko Lantz n’umusore bombi babanje guhakana ibivugwa. Ariko Lantz yaje gutangira kwemera ko yasambanyije umuhungu nyuma yo kumutwara mu modoka ye batashye nyuma.
Metro ivuga ko uyu mwarimukazi yabwiye abashinzwe iperereza ko umuhungu ‘yamwiyegamije akamusoma hanyuma akamutwara mu rugo rwe, maze akamusambanya ku ngufu.
Guhera icyo gihe mwarimukazi yabonanye na Eric inshuro ebyiri amubwirako nagira uwo abibwira azahita amwirukanisha ku ishuri. Eric yabigize ibanga kugeza ubwo ababyeyi be babivumburiye bitewe namafoto yurukozasoni uyu mwarimu yohererezaga Eric.
Uyu mwarimukazi si ubwa mbere uyu mwarimu yagaragaweho iyi mico mibi kuko n’umwaka ushize uyu mwarimu yigeze gufatwa ashuka umunyeshuri ashaka ko baryamana. Andee Lantz akaba yakatiwe igihano cy’imyaka 15 ari muri gereza.