Umwarimukazi mu isomo rya Biology ku ishuri rya Biondi School riherereye Yonkers muri Leta ya New York witwa Sandy Carazas-Pinez w’imyaka 33 akurikiranyweho gusambanya umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 16 ufite uburwayi bwo mu mutwe inshuro zirenze 12 mu modoka ye .
Inkuru dukesha ikinyamakuru Dailmail ivuga ko uyu mubano w’umunyeshuri n’umwarimukazi we wavumbuwe n’ababyeyi b’uyu mwana w’umuhungu nyuma yo kubona ubutumwa n’amafoto y’urukozasoni ,uyu mwarimu yagiye yoherereza umwana wabo ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Mu butumwa ababyeyi b’uyu mwana babonye umwarimukazi yari yamwandikiye ubwo yamusabaga ko basoza umubano wabo ,hari aho yamwandikiye agira ati:” Ndabizi kurinjye ntibizanyorohera gusa nzakumbura udusomyo twawe ,ku mpobera kwawe n’ibindi byose”
Hari naho yamwandikiye amubwira ati:” Singiye kukubeshya ,nkumbuye uburyo unkoraho n’uburyo unsoma, nkumbuye no kukubona wikinisha “ ibi byose bikaba byaratumye ababyeyi b’umwana bazamura ikirego bavuga ko umwana wabo yahohotewe.
Uyu mwarimukazi wari usanzwe ufite umugabo n’abana 3 , muri uku kwezi akaba yarirukanywe kuri aka kazi yakoraga ndetse akaba arigukurikiranywa n’ubutabera.