in

Umwarimu yarasiwe kuri sitasiyo

Umwarimu w’imyaka 47 witwa Onan Muramira wigishaga mu mashuri abanza yarasiwe kuri sitasiyo ya  Katungu petrol station iherereye mu kagali ka Bugomora , mu isibo ya Ishaka mu gihugu cya Uganda ahita yitaba Imana.

Ikinyamakuru Monitor dukesha iy’inkuru cyandikirwa mu gihugu cya Uganda kivuga ko uyu mwarimu yarashwe n’abakozi bashinzwe umutekano ba kompanyi ya  Ruhama Veterans Uganda Ltd irinda umutekano nyuma yo gukekaho uwo mwarimu kwiba battery y’imodoka.

Kugeza ubu umubiri wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Kampala International Teaching Hospital biherereye Ishaka ,mu gihe Darius Ashaba-Aheebwa w’imyaka 28 na Brian Mugarura,23 bacyekwaho kurasa  uyu mwalimu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya  Ishaka Police Station mu gihe iperereza rigikomeje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muramira Regis yahaye inama ikomeye Uwayezu Jean Fidel y’icyo azakora mu gihe FERWAFA yongeye kubabaza ikipe ya Rayon Sports mu buryo yabikozemo

Arsenal na FC Barcelona zihanganiye umukinnyi uri kwigaragaza mu Budage