in

Umwarimu w’ikinyarwanda muri GS Gasange yafunzwe azira gusambanya umwana w’imyaka 14 yigishaga amasaku n’ibinyazina

Mu karere ka Gatsibo, umurenge wa Gasange ku rwunge rw’amashuri rwa Gasange ( GS Gasange) haravugwa inkuru y’umwarimu watawe muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga.

Aya makuru dukesha UMURUNGA, yamenyekanye kuri iki Cyumweru ko umwarimu usanzwe yigisha mu mashuri yisumbuye witwa Nsabimana Donat yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 8/12/203 akekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga mu mwaka wa gatatu bivugwako uyu munyeshuri afite imyaka 14 y’amavuko.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Twashatse kumenya niba koko uyu mwarimu asanzwe akorera muri GS Gasange, umwe mu bo bakorana yatubwiye ko bakorana asanzwe ari umwarimu wigisha ikinyarwanda mu mashuri yisumbuye.

Tumubajije koko niba yarafashwe afunze, yatubwiyeko bamutwaye ku wa Gatanu,batazi aho aherereye. Amakuru akomeza kuvugwa ni uko uyu mwana iyi nshuro amafungiwe ari ubwa kabiri kuko na mbere ngo yaramufungiwe ariko ibimenyetso bimushinza birabura ararekurwa.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Dukora iyi nkuru twashatse kumenya koko niba aribyo ku murongo wa telefoni igendanwa twavuganye na Gitifu w’umurenge wa Gasange Furaha Frank atwemerera ko uyu mwarimu yatawe muri yombi ariko ko amakuru arambuye kuri iyi nkuru yaduha abandi bayaduha neza.

Twashatse kuvugisha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugirango tumenye niba aribo bafite uyu mwarimu batubwira ko baraza kutuvugisha,igihe batuvugisha twabatangariza ibyo batubwiye.

PUB: Ushaka serivise zijyanye na Air Condition (A/C) zo mu modoka kugira ngo muri ibi bihe by’ubukonje imodoka yawe ikubere paradizo watugana. Dukorera i Remera ku Gisimenti kandi n’aho waba uri hose muri Kigali turagukorera. Tuvugishe kuri 0736 426 442. Murakaza neza iwabo w’amahumbezi.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Akoshe Mana wari keza” Ifoto ya Mutesi Scovia akiri umukobwa muto, afashe ku idarapo ry’igihugu nk’umuntu ugiye kurahira, ikomeje gutitiza imbuga nkoranya [IFOTO]

Hakim Sahabo yakinnye iminota yose: Ikipe ya Standard de Liège ikinamo umunya-Rwanda Hakim Sahabo yanyagiwe nkidahari iburi n’agatego kamwe ko kwikura mu isoni