in

Umwarimu wigisha muri Ecole Sainte Trinite yagiye muri GS Indangaburezi atera inda umunyeshuri akimara kumenya ko yateye inda ahita akora igikorwa ari kugayirwa ubu

Ababyeyi b’umunyeshuri wiga muri GS Indangaburezi Ruhango watewe inda, barasabira ubutabera umwana wabo nyuma yuko uwo bicyekwa ko yamuteye inda, yatorotse akaburirwa irengero.

Ise w’uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka 17, avuga ko byange  bikunde uwo mwarimu wateye inda umwana we , akwiye gutabwa muri yombi ubutabera bugatangwa.

Nyiri guterwa inda nawe avuga ko guterwa inda imburagihe byamugizeho ingaruka ndetse bikamuviramo gucikiriza amasomo ye. Ndetse uyu mwana avuga ko uwamuteye inda ajya amuhamagara akamubaza uko amerewe  nuko umwana amerewe.

Yagize ati ” uwanteye inda ajya aduhamagara akatubaza uko tumeze nge n’umwana. Gusa iyo  amaze guhamagara ahita akupa ndetse agakuraho telefone.”

Uyu mwarimu wigishaga muri Ecole Sainte Trinite akimara kumenya ko umwana yasamye, yahise atoroka aburirwa irengero.

Ubwo umunyamakuru wa BTN ducyesha iyi nkuru, yageragezaga kwinjira mu kigo cya Ecole Sainte Trinite ngo amenye amakuru yimbitse, abashinzwe umutekano bamukumiriye ndetse umuyobozi akimara kumenya ko yahageze ahita yifungirana mu biro bye.

Kuri iki kigo cya Ecole Sainte Trinite si ubwambere havuzwe umwarimu wateye inda umunyeshuri,.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Alexis : Muri ijoro ryahise umukozi wa REG yapfiriye ku ipoto y’amashanyarazi

Yamuteye muri 90 ! Umunyezamu Kimenyi Yves yakinnye penality n’umugore we Muyango, Muyango aramwemeza-AMASHUSHO