in

Umwarimu wasabaga igitsina kugirango atange amanota bimukozeho

Umwarimu wigisha muri Kaminuza yo mu gihugu cya Uganda witwa Dr Nafiu Lukman ntiyorohewe nyuma yo kumenya ko yasabaga abigitsinagore kuryamana nabo kugirango abahe amanota.

Uyu mwarimu ukomoka muri Nigeria yari anakuriye ishami ry’ubushakashatsi muri iyi Kaminuza. Hari hashize amezi atandatu akorwaho iperereza ku birego by’abanyeshuri b’igitsina gore bivuga ko abasaba kuryamana nabo kugira ngo abahe amanota.

Uyu mugabo ngo yakangishaga abana b’abakobwa cyangwa abagore ko azabafata mu masomo ye [retake] nibahirahira banga kuryamana nawe bityo abanyantege nke bakabyemera kugira ngo bahabwe amanota.

Uyu mugabo ngo yaje gusaba umukobwa ko baryamana akoresheje telefoni undi nawe aba inyaryenge ibyo bavuganye abifata amajwi kiba kimwe mu bimenyetso bishimangira ibyo uyu mugabo w’umuhanga ariko wabaswe n’igitsina yashinjwaga.

Ku wa 11 Ugushyingo 2022 nibwo Umunyamabanga wa Kaminuza ya Kabale, Canon Johnson Munono Byaryantuma, yandikiye Abiodun amumenyesha ko iperereza ryagaragaje ko ahamwa n’ibyaha bishingiye kuri ruswa y’igitsina byatumye atakaza gukora kinyamwuga nkuko amabwiriza y’uburezi abisobanura.

Amakuru avuga ko abayobozi bahisemo kutavugurura amasezerano nk’umwarimu mu ishuri ry’Ibarurishamibare nyuma y’uko ayo yari afite yarangiye kuri iyo tariki ya 11 Ugushyingo 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Ben wa Pamela yongeye guhuza na Otile Brown nyuma yo gukorana indirimbo Can’t get Enough

“Uri imfura cyane “-Butera knowless yifurije isabukuru nziza Miss Jolly mu magambo yuzuye urukundo