in

Umwana yari atwite yashyinguwe mu isandu ye! Amarira n’agahinda byari byose mu muhango wo gushyingura umubyeyi wapfiriye mu mpanuka yabereye i Rulindo apfana n’umwana yari atwite yenda kuvuka – AMAFOTO

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura umubyeyi witwa Divine Cyiza Uwase wari umuganga mu bitaro bya Gisenyi waguye mu mpanuka yabereye i Rulindo.
Uyu mubyeyi wari utwite inda yimvutsi, yashyinguwe mu mva ye ndetse n’umwana yari atwite ashyingurwa ukwe kuko yari mukuru kuko haburaga iminsi micya cyane ngo avuke (yari yujuje amezi icyenda.)

Divine Cyiza Uwase yasezeranye n’umugabo we ku kwezi kwa 8 mu mwaka ushize, impanuka ikimara kuba ntabwo yahise apfa kuko yanjyanwe mu bitaro bya CHUK, abaganga bakora uko bashoboye ngo barwane ku buzima bw’uyu mwana na nyina, gusa biza kurangira yitwa Imana akaba yapfanye n’umwana we.

Ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, impanuka ikomeye yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, ihitana abantu 20, abandi bagakomereka bikomeye. Bisi nini ya International Express, yari itwaye abagenzi 52 ivuye i Kigali yerekeza i Musanze, yarenze umuhanda igwa mu manga ndende. Abaturage baratabaye, ariko hagaragaye n’abasahuye abarokotse babambura ibikoresho byabo, harimo telefone, mudasobwa n’imyenda.

Muri iyi mpanuka, hagaragaye ubutwari bw’umubyeyi witwa Revocatte, wahise afata icyemezo gikomeye kugira ngo arokore umwana we w’uruhinja. Ubwo imodoka yari imaze gutoboka ipine igatangira kurenga umuhanda, yahise anyuza umwana we mu idirishya, abanza kumurokora mbere y’uko imodoka igwa mu manga. Uyu mwana wari utaruzuza amezi 6, yarokotse impanuka. Nyina, Revocatte, we yari yakomeretse bikomeye, ajyanwa kwa muganga ariko aza kwitaba Imana nyuma y’amasaha make kubera ibikomere yari yagize.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yiyambaje FERWAFA ngo imwishyurize amamiliyoni Rayon Sports yanze kumwishyura