in

Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 yashyize hanze amazina y’abagabo bose bamusambanyije ku gahato

Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko yashyize ku karubanda abagabo bose bamusambanyije ku gahato batitaye ko akiri umwana.

Uwitwa Martha Okere, umunyamakuru utuye mu gace ka Port Harcourt, muri Nigeria akaba yashyize ahagaragara urutonde rugaragaza amazina y’abahohoteye umwana w’umukobwa ku rubuga rwe rwa Facebook.

Uyu mwana yashyize kuri urwo rutonde abamufashe ku ngufu bose. Ikibabaje hajemo ba nyirarume n’abandi babana mu gace kamwe na we.

Nubwo akiri umwana, uyu mukobwa wo muri Nigeriya w’imyaka 11 abantu bose bamufashe ku ngufu yabateye ubwoba ndetse bamwe bararakara cyane ubwo yavugaga abagabo bose bivugwa ko bamusambanyije.Nyuma y’aho uru rutonde rugiye hanze ,Polisi yo muri Nigeria yatangiye gushakisha abagize uruhare muri iki cyaha kugirango batabwe muri yombi baryozwe ibyo bakoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Jean
Jean
2 years ago

Uyu mwana yarahuritse

Kecapu wo muri Bamenya yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana (Amafoto)

Bemerewe icyo bashaka cyose aho basabwe ibimeze nko kumena urutare nta nyundo