Umwana w’umukobwa w’imyaka 10, Emma Edwards yakoze ubukwe n’umukunzi we wo mu bwana, Daniel Marshall Christopher Williams Jr. bangana,mu birori byuje urukundo byakozwe mbere y’iminsi ibiri ngo uwo mwana w’mukobwa yitabe Imana azize Kanseri yo mu Maraso (Leukemia).
Uyu mwana w’umukobwa ukomoka muri Walnut Cove muri Amerika, byamenyekanye ko arwaye Leukemia muri Mata 2022. Nyuma y’amezi avurwa, muri Kamena 2023 abaganga babwiye umuryango we ko uburwayi bwe bukomeje kuba bubi ndetse ko asigaranye iminsi mike yo kubaho.
Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko icyifuzo gikomeye cya Emma Edwards cyari ugukora ubukwe na Daniel Marshall Christopher Williams Jr. bari bamaze imyaka ibiri bari inshuti ndetse banakundana.
Imiryango y’aba bana bombi bari bafite imyaka 10, inshuti n’abaturanyi, bahise bafatanya gutegura ibi birori mu minsi ibiri gusa. Ubukwe bwabaye ku wa 29 Kamena 2023 mu busitani bw’inzu ya nyirakuru wa Emma, bwitabirwa n’abashyitsi basaga 100 barimo abarimu, abaganga, n’inshuti z’umuryango, ndetse basabirwa umugisha mu buryo bwa gikirisitu.
Emma yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ubwo bukwe bubaye, asiga inkuru i musozi nk’umwana wagaragaje urukundo rukomeye, gukomera no kwihangana, inkuru yakoze ku mitima ya benshi.


