Ku itariki ya 5 Werurwe 2025, Uwamahoro Valentine, umwana w’imyaka umunani wo mu Karere ka Nyamasheke, yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ubwo yari avuye ku ishuri ari kumwe na bagenzi be. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Rusizi-Nyamasheke, hafi y’isantere ya Kinini mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano. Yahise yitaba Imana.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko impanuka zikunze kuhaba, kuko hashobora gushira amezi atatu hatabaye impanuka. Iyi kamyo, yari ifite umuvuduko mwinshi, yagonze uyu mwana ageze ahitwa kuri Konsaseri. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi. Yagize ati: “Uyu mwana yagendaga ku ruhande rw’umuhanda, iyo umushoferi aza kuba atarangaye ntiyari kumugonga.”
Abaturage basabye ko ahabereye impanuka hashyirwa ibyapa biburira abashoferi ko hafi aho hari ishuri, kugira ngo impanuka zigabanuke. SP Kayigi yavuze ko Polisi izafatanya n’izindi nzego kugira ngo hasuzumwe uko ibyo byapa byashyirwa aho hantu, kuko umutekano w’abaturage ari wo w’ingenzi.
Ababonye iyi mpanuka bavuze ko ikamyo yamugonze ikamutwara mu mapine yayo, ibice by’umubiri we bikagenda bisigara mu nzira. Polisi yasanzemo inzoga (urwagwa) mu modoka, aho shoferi na tandiboyi we bari bazinywa. Shoferi yahise atabwa muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kagano, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora.