in

NdababayeNdababaye

Umwana w’imyaka 12 yaretse ishuri atangira gukora ibyakoze abantu ku mutima.

Umwana w’imyaka 12 yataye ishuri atangira kugenda mu mihanda abwiriza ubutumwa kugirango abone udufaranga two kurwaza Se na nyirakuru barembye.

Jacob Nestor Yalwala ukomoka muri Chavakali, akora ingendo ndende i Kisumu na Kakamega muri Kenya kugira ngo agere aho abwiriza abantu mu isoko. Uyu mwana avuga ko icyamuteye gukora akazi k’ububwirizabutumwa, yabonye nta handi yashakiramo amafaranga abantu bakabyumva vuba uretse mu ivugabutumwa kuko benshi arabahanurira bikaba cyangwa ntibibe nk’uko abandi ngo babingenza.

Abantu bamaze kumumenya nk’umuhanuzi w’ukuri, mu gihe nyamara uyu mwana we yabigiyemo ari ukubera inzara kugira ngo ajye abona amafaranga ahabwa n’abamuteze amatwi bagafashwa.

Mu guhanura, ashobora kukubwira ibizakubaho uramutse udafashije abatishoboye. Benshi mu bumva impanuro ze bagafashwa, bamuha amafaranga. Amakuru ya TUKO tukesha iyi nkuru avuga ko uyu mwana yabaye imfubyi kuri nyina, naho Se wasigaye akaba abana n’uburwayi, yewe na nyirakuru abana n’uburwayi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo: umushoferi agonze umunyegare ku bushake||abaturage umujinya urabica (Video)

Ibyo Miss Balbine Mutoni yabwiye umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko