Amashusho yagaragaye kuri Twitter , umugabo yashyize hasi umwana w’umuhungu bivugwa ko ari umwe mu bana bo ku muhanda.
Hafi y’uyu mugabo kandi haba hari undi umwana na we uri gukubitwa, bivugwa ko bari bafatanyije muri ubwo bujura babashinja.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo aba ari gukubita uyu mwana amubaza ngo “Imyenda mwayishyize he?
Akomeza amutsindagira hasi, amusaba gukuramo inkweto yambaye ari na bwo ahita amuniga akamutsindagira hasi, umwana agatabaza nk’ugiye guhera umwuka.
Umunyamakuru Ramesh Nkusi washyize aya mashusho kuri Twitter, yayasangije inzego zirimo izishinzwe umutekano nka Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze nk’Akarere ka Gasabo n’ubuyobizi bw’Umujyi wa Kigali.
Yagize ati “Abaturage bavuga ko kwihanira nubwo bibujijwe, muri aka gace bikorwa ku manywa y’ihangu.”
Polisi y’u Rwanda, yahise igira icyo ivuga kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru. Iti “murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.”