in ,

Umva uko umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda yahuye n’uruva gusenya bari kumutereta

Naïma Rahamatali, umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016 aherutse gushyira ahagaragara amashusho avuga uko yahuye n’uruva gusenya barimo kumutereta (Worst Date Ever). Uyu mukobwa kuri ubu ubarizwa i Montreal muri Canada.

naimavid
Ibi nibyo Naïma Rahamatali yanditse kuri instagram bijyanye n’amashusho yuko yahuye n’uruva gusenya umusore amutereta

Muri ayo mashusho avuga uko yahuye ari muri Audi 4 (imodoka ihenze cyane) akabanza akamubwira ko abyibutse hanyuma akamusaba ko yamutahana ariko umusore amubaza niba afite amafaranga ya essence (gas) bari gukoresha. Yahise aseka cyane, atungurwa no kubona uwo musore adasetse. Ubwo batangiye kuganira ku bijyanye n’amafunguro bari bufate. Ubwo bahise bemeza ko bagiye kujya muri restaurant ya hafi aho. Bagezeyo umukobwa yafashe amafunguro ahwanye n’amadolari 15. Umusore yaje kumusaba ko yamwishyurira amafunguro. Umukobwa yaje kubyanga. Umukobwa arangije gufungura, umusore yamusabye ko bajya gufata amafoto hanyuma umukobwa arabyanga. Umusore yahise amuha telefoni ye ahita ajya guhagarara imbere y’ishusho. Umusore we yishakiraga kwifotoza wenyine. Nyuma yaje gusaba umukobwa ko bifotozanya bari kumwe we n’umukobwa (selfie). Umukobwa yamubwiye ko adakunda gufata amafoto ari kumwe n’abandi bantu. Umusore yakomeje gutakamba, umukobwa amubera ibamba aranga burundu. Yahise amusaba kumutahana kuko amasaha yari akuze. Umusore amugejeje iwabo, yaramushimiye cyane amubwira ko bagiranye ibihe byiza maze amubaza icyo asanzwe akora buri munsi. Yamubwiye ko ntacyo, ko aba ari mu rugo umunsi wose wenyine. Umusore mu gutangara cyane yahise amusaba ko bazajya bamarana iminsi yose bari kumwe. Umukobwa yahise amusezera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
kabaka
kabaka
7 years ago

Comment:ubu c muvuze iki ko mbona bidasobanutse.

Isi Irashaje: Miss Mutoni Balbine yishyize hanze yambaye ubusa wese ,abantu barumirwa (+VIDEO)

Umukobwa Drake yateye inda maze akavunira agati mu ryinyo byarangiye amwandagaje(amafoto)