Mugemana Yvonne uzwi nka “Queen Cha” mu muziki ngo ntacyo bimutwaye kuba uwo bakundanye imyaka itandatu agiye kurongora undi mukobwa, ahubwo we ngo ashishikajwe n’umuziki dore ko yanashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ishusho y’urukundo’.
Queen Cha yatangarije Umuseke ko ahugiye muri gahunda za muzika aho ari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yasohoye uyu munsi. Iyo ndirimbo ya Queen Cha ivuga ku rukundo.
Uyu mukobwa ngo aba avuga urukundo rw’abakundana aho uba ukundana n’umukuntu ku buryo mwaba intangarugero kuri benshi n’iyo mwatandukana bikaba ishusho ya benshi.
Yagize ati “Indirimbo kuyita ‘Ishusho y’ urukundo’ aha nashakaga kuvuga ku buzima bw’abakundana ku buryo baba intangarugero mu rukundo bitewe nibyo rubanda babigiraho, ibyo naririmbye ni benshi bibaho.”
Iyo nkuru Queen Cha aririmba ngo nta numwe ibogamiyeho cyangwa yaba yerekeyeho haba mu nshuti ze ndetse nawe bwite.
Uyu muhanzikazi kandi yagarutse kuri Dj Cox wahoze ari umukunzi we mu gihe kingana n’imyaka 6 bakundanye, ubu imyaka ishize ari ibiri baratandukanye.
Yavuze ko Dj Cox ugiye kurongora yamutumiye mu bukwe bwe nawe yamwijeje ko nta gihindutse azabutaha ngo kuko yabaye inshuti ye kandi inshuti ngo ntaho ijya ihoraho.
Queen Cha yanageneye ubutumwa uyu Dj Cox babanye mubihe byiza n’ibibi mu rukundo. Yagize ati “Ndamushima kuko yateye intambwe ikomeye…..Imana izamuhe umugisha mu rugendo rushya atangiye kandi azabyare hungu na kobwa azanagire imigisha myinshi muri ubwo buzima bushyashya azaba atangiye.”

Umunyamakuru w’Umuseke yabajije Queen Cha aho ahagaze mu rukundo mugihe uwo bakundanye asezeye ku busiribateri.
Uyu muhanzi yavuze ko iby’urukundo ntacyo aba ashaka kubitangaza ho ntago yemera cyangwa ngo ahakane ko afite umukunzi. Iyo abibajijweho avuga ko igihe n’ ikigera azabitangaza ngo ariko ubu ngo ntacyo yadutangariza na kimwe.
Umwaka ushize nibwo uyu muhanzi Queen Cha yarangije amasezerano mu nzu ya muzika yamufashaga izwi nk’Ibisumizi, ngo ntabwo yigeze yongera andi masezerano kuko yabonaga nta mbaraga ibyo Bisumizi bigifite, ubu niwe uri kwimenya kuri byose.
Iyi ndirimbo ya Queen Cha ije isanga iyo aheruka gushyira hanze yitwa Baby Love yakoranye na mubyara we Safi Madiba ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys. Yakozwe na Producer Junior muri Studio ya T-time Pro.