Umuvandimwe wa Liza Kamikazi wamamaye muri muzika nyaRwanda, Izere Noella na we yinjiye mu muziki aho afite intego zo gukora ibirenze ibyo mukuru we yakoze muri uyu mwuga.
Uyu mukobwa w’umuhererezi mu bana batanu bavukana na Liza Kamikazi, avuga ko hashize igihe yiyumvamo iyi mpano yo kuririmba.
Noella yatangiye kuririma muri 2016 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Nyegera’ ariko kubera amasomo ntiyabashije kumenyekana, ubu ngo agiye kwita ku mpano ye kuko amasomo yayasoje.
Uyu mukobwa w’imyaka 21 ngo aje mu muziki afite intego yo kwerekana itandukaniro cyane mu muziki wo mu Rwanda aho azahimba injyana ye y’umwihariko.
Noella ngo we azajya aririmba umuziki wo mu njyana ya Gakondo abihuza n’umuziki ugezweho wa kizungu ngo azajya agerageza kuririmba Gakondo ariko mu buryo butandukanye nk’uko aba kera bawukoraga.
N’ubwo azajya yibanda mu njyana ya Gakondo, ariko azajya yibanda ku ndirimbo z’urukundo kuko ari zo abona zikunzwe na benshi.
Uretse Liza wabaye umuhanzi akamenyekana cyane, mu muryango w’aba banyarwandakazi hasanzwemo impano zitandukanye zirimo ubusizi.
Noella Izere ni umuhererezi mu bana 5 bo mu muryango we. Ni umuryango ugizwe n’abahungu 2 ndetse n’abakobwa 3 barimo Liza Kamikazi, Jaasi Kambele Ituze na Noella Izere. Nyuma y’uko mukuru wabo yababoneye izuba mu buzima busanzwe no muri muzika, Jaasi na we akamukurikiza akinjira mu buhanzi muri Kanama 2015, kuri ubu Noella Izere nyuma yuko atangiye urugendo mu buhanzi ku giti cye aho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise’ Nyegera’ , agahita abura muri muzika nyarwanda ubu yagarukanye imbaraga zidasanzwe, aho yashyize hanze indirimbo nshya ye ya 2 yise “Bivuge”.
Iyi ndirimbo yatangaje ko yayiririmbiye umunyamakuru wa mukunze ariko akagira ubwoba bwo kubimubwira , yagize ati:” Indirimbo yanjye nshya nasohoye yitwa “Bivuge”ishingiye ku gitecyerezo cy’umunyamakuru wankunze ariko akagira ubwoba bwo kubibwira akajya ahora yizerako mbizi kandi ntabyo namenye”. Yakomeje avuga ko ubutumwa burimo ari ugukangurira abantu bose kutagira ubwoba mu gihe uhuye n’umuntu ukumva umukunze ujye ubimubwira kuko harubwo utinda kubivuga ugasanga yakunzwe n’undi cyangwa nawe agakunda uwundi kubigarura bitagishobotse.
Iyi ndirimbo yasohoye n’iya 2 , Noella yabwiye YEGOB ko igihe kigeze cyo kwerekana impano imurimo yo guhanga ndetse no kuririmba, ati:“Narimaze igihe mpugiye mu masomo kuko nigaga muri kaminuza , ubu nkaba ndangije amasomo yanjye uyu mwaka wa 2017, intambwe yambere nari narayiteye ubu ngiye gushyiramo imbaraga zanjye zose shimisha abanyarwanda dore ko benshi bahoraga bambaza aho nagiye. Iyi ndirimbo mu minsi irimbere ndaba nkoze amashusho yayo”.
Mu mpera z’umwaka wa 2015 nibwo ngo yinjiye muri studio bwa mbere ariko impano yo kuririmba yamenye ko ayifite yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 4 ubwo yahimbiraga indirimbo korali yaririmbagamo.
Noella warangije amasomo mu kiciro cya mbere cya Kaminuza muri Public Health, avuga ko nyuma y’amasomo agiye gukora cyane dore ko afite n’indirimbo nshya yise ‘Bivuge’.