Mu gihe injyana ya Hip Hop irushaho gutakarizwa ikizere mu ruhando rwa muzika nyarwanda abaririmba iyi njyana bagashinja itangazamakuru kugira uruhare,Riderman we yemeje ko biterwa na ruswa iri mu itangazamakuru ndetse akaba yiteguye kuyirwanya.
Riderman mu minsi ishize yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko injyana ya HIP HOP itagikinwa kuri radio ari yo ntandaro yo kuba HIP HOP isa nkiyacitse intege, muri iyi minsi akenshi haba mu bitaramo n’ahandi hatandukanye akunze kugaragara yambaye imipira yanditseho ngo “ HIP HOP IPANDE” yemeza ko ari ukurwanirira injyana yabo ngo igarurirwe icyizere .
Riderman mu ndirimbo aherutse gusohora yitwa inyuguti ya R yumvikanye uvuga kuri ruswa iri mu banyamakuru n’ibitangaza makuru.
“ R ya ruswa yinjiriye R ya radio”
“ R Randura imizi ya ruswa mu Rwand, gutanga ruswa ngo nkinwe mhamhaa! Reka reka” iyo ni imwe mu mirongo yumvikana mu ndirombo nshya ya Riderman yitwa inyuguti ya R.
Uyu mugabo ubwo yaganiraga na Radio 10 bamubajije kuri iyi mirongo nawe agira ati “ uretse kuba narabiririmye n’ibintu biriho, ngira ngo uyu mwaka bariho baratora abantu ba Guma Guma baranabyanditse ngo muri Bralirwa bahinduye uburyo bwo gutora abahanzi bazajya muri Guma Guma ngo kugira ngo abatanga amafaranga bazabure aho baca,deja aho ngaho iyo nkuru yonyine iragaragaza ko ruswa ihari ikindi hari ubushakashatsi bwakozwe nkuko nabikubwiye bwakorewe ku banyamakuru 388 n’abantu 1093 bakorana nabo banyamakuru bose ijana kw’ijana barabyemeye ko ruswa ihari”
Yakomeje avuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda ko kandi kuba abanyamakuru bamwe bavuga ko nta ruswa ihari ari ukwijijisha kuko nabo barabizi avuga ko ari naho ijambo “ Giti” ryaturutse.
Ati”“Muri iyi ndirimbo nta muntu nigeze ntunga urutoki ntago nigeze muvuga ngo umunyamakuru wahangaha… wahangaha…. ariko ndabizi ko bihari nahuye nabyo In fact ibintu urimo urakora ninko guhagarara imbere y’umuntu warokotse genocide warangiza ukamubwira ngo nta genocide nzi njyewe n’ibintu byambayeho kandi byakorewe n’ubushakashatsi” Ayo n’amagambo Riderman yasubije umunyamakuru ubwo yamubaza niba hari umnyamakuru waba yaramwatse ruswa.
Riderman nyuma yuko bakomeje ku muhata ibibazo ku kuba yaba afite gihamya y’iyo ruswa avuga ashaka kurwanya, umunyamakuru yamubwiye ko we bitamushimishije kumva ko yabashinje ruswa nawe amusubiza agira ati “ Ndagira ngo icyo kintu tubanze dukuremo urujijo itangazamakuru ribimenye ndaryubaha cyane, itangazamakuru n’ubutegetsi bwa kane mu gihugu sibyo, ndaryubaha cyane sibyo, ubundi se njye ndinde wo kurwanya itangazamakuru? Ntacyo ndicyo kuburyo narwanya itangazamakuru. Icyo mugomba kumva n’ikingiki ntanubwo mukwiye kumva ko ndimo ndarwanya radio, ndiho ndarwanya ruswa kandi ndikuyirwanya nk’ikintu gihari”
Riderman ngo ntabibona kimwe n’umuntu wese ushaka guhakana ko iyi ruswa ihari kuko ubushakashatsi bwarakozwe nabwo burabigaragaza neza kandi ngo ruswa igomba gucika mu Rwanda tukaba mu gihugu gifite ubutabera.