in ,

Umva ikintu cyatunguye umubyeyi wa Meddy agikubita amaso umwana we ubwo yageraga i Kigali

 Ngabo Medard Jobbert uzwi ku izina rya Meddy, umwe mu bahanzi bakunzwe cyamu Rwanda yagarutse ku ivuko nyuma y’imyaka irindwi ishize atahakandagira, ni ibyishimo ku bakunda umuziki we bikaba ikirenga ku muryango akomokamo.

Meddy yageze i Kigali ahagana ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017, hambere agikorera umuziki mu Rwanda yari afite urubavu ruto ariko yagarutse ari ‘umusore w’intarumikwa’.

Umubyeyi wa Meddy akimukubita amaso yavuze ko umwana we yahindutse cyane ndetse yanakuze cyane. Uyu mubyeyi yavuze ko yari afite urukumbuzi rukomeye rwo kongera kubona umwana we, mu gihe amaze aba mu mahanga ngo bavuganaga kenshi kuri telefone ku buryo yamenyaga uko yiriwe n’uko yaramutse.

Yagize ati “Twavuganaga kuri telefone, ntabwo byari ibiganiro birambuye, iriya ntabwo bajya bagira umwanya. Nta cyumweru cyashiraga tutavuganye kuri telefone.”

Umubyeyi wa Meddy uri no mu baje kumwakira ku kibuga cy’indege i Kanombe, yavuze ko mu mwaka wa 2010 [ari nabwo uyu muhanzi yagiye muri Amerika akagumayo] ngo ntiyahangayikishijwe n’icyemezo umwana we yafashe cyo kutagaruka mu Rwanda kuko ngo ‘amwizera mu kumenya guhitamo neza’.

Yagize ati “Meddy twakomezaga kuvugana, nta mpungenge byanteraga cyane kuko muzi nk’umwana ufite gahunda udapfa guhubuka […] Sinzi uko nabivuga ariko kuko twakomezaga kugenda tuvugana nta kibazo byanteraga, nizera imyifatire ye byarankomezaga”

Nyuma y’imyaka irindwi atabona umwana we yaherukaga akiri muto cyane, ngo yatunguwe no kubona asigaye afite ibigango n’igituza kinini mu gihe yamuherukaga afite urubavu ruto cyane.

Umubyeyi wa Meddy

Ati “Icyantunguye ni uko nabonye yarakuze, urabona ko yabaye umuntu w’umugabo, mu myaka irindwi umuntu aba yarahindutse, ku muntu mukuru imyaka irindwi ni myinshi.”

Mu gihe cyose amaze atabana n’umwana we, ngo yamushyiraga mu isengesho cyane ndetse bikamukomeza ari nacyo cyamuhaga icyizere ko azagaruka amahoro.
Ati “Nakundaga kumushyira mu isengesho cyane, kandi ibyo byatumaga ntagira impungenge cyane kuko nzi ko adashobora gupfa kujya mu buzima ubwo ari bwo bwose, afite icyerekezo.”

 

Igitaramo yatumiwemo cya Beer Fest kizabera mu Mujyi wa Nyamata kuwa 2 Nzeri 2017. Ni ubwa mbere azaba akoreye igitaramo abafana be mu Rwanda yicurangira gitari n’ibindi bicurangisho yize mu myaka amaze muri Amerika.

Meddy ubu acumbitse muri Marriot Hotel, iri mu za mbere zihenze mu mujyi wa Kigali.

Meddy

Source: igihe.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ifoto Cristiano Ronaldo yashyize hanze ikavugisha abatari bake(yirebe hano)

Irebere igikorwa kigayitse Alexis Sanchez yakoze ku mukino batsinzwemo na Liverpool ibitego 4-0(Video)