Umuhanzi Olvis Mugabo, umwe mu bagize itsinda rya Active mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 29 yakorewe agashya kuri radio isango star.

Ni gake cyane abahanzi nyarwanda bakora amasabukuru bagahamagarwa n’abanyamakuru ku ma radiyo ndetse bakanahabwa amahirwe no kwifurizwa isabukuru nziza n’abafana babo. Ibi nibyo Olvis Mugabo yakorewe ku wa kane w’icyumweru gishize kuri radio isango star mu kiganiro isango na muzika gikorwa kikanategurwa na Phil Peter.