in

Umuyobozi wa TTC Matimba, Murwanyi Isaie wavuzweho gusambanya abanyeshuri beza bo mu kigo, yabisobanuye adaciye ku ruhande

Umuyobozi wa TTC Matimba, Murwanyi Isaie , ushinjwa n’abari abakozi babiri b’iryo shuri kubasaba ruswa y’igitsina, yavuze ko bamubeshyera ahubwo ko akimara kugirwa umuyobozi yasanze hari abarimu bakora ibyo bishakiye bakica akazi atangira kujya abagenzura maze bahitamo kwigumura bavuga ko bazamusebya mu bitangazamakuru.

Umuyobozi wa TTC Matimba avuga ko abo barimu bari bafite imikorere mibi mu kazi bakora ibyo bishakiye, ari Ndayishimiye Aimable na Nzagirimana Jean Bosco ari nabo akeka ko bamuharabitse mu itangazamakuru.

Ni nako byagenze kuko hari ikinyamakuru cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti” Nyagatare:Abarimu barashinja umuyobozi kubirukana no gushaka gusambanya abanyeshuri”

Uyu muyobozi avuga ko Ndayishimiye Aimable alias Lissouba yakoraga amakosa akomeye mu kazi

Ati:”Uyu mwarimu namusanze hano nsanga akora ibyo yishakiye akaza rimwe na rimwe igihe ashakiye ubundi ntaze, agatanga ikizamini ariko ntakosore agaha abana amanota yahimbye bakaza kurega,namuhamagara akambwira ko arwaye cyangwa ari Kigali…….”

Yakomeje agira ati “ rimwe yaje kunsaba ordre de mission yo kujya mu mahugurwa kuri GS Rwimiyaga ndamwemerera agezeyo arakata yigira mu yandi mahugurwa ya Imbuto Foundation i Kigali agarutse ansaba ordre de mission ya Kigali ndayimwima ahita avuga ngo nutansinyira nzaguharabika mu bitangazamakuru byose bibaho ngutwitinge wowe n’Umuyobozi wa GS Rwimiyaga mutangira raporo ku karere ahagarikwa amezi atatu”.

Uyu muyobozi avuga ko Nzagirimana Jean Bosco nawe yakoraga ibyo yishakiye. Ati:” Nzagirimana Jean Bosco rero nyuma nawe yaje kwiyohereza mu mahugurwa y’umuziki kandi yagombaga kujya gukosora ibizamini bya leta bavuyeyo aza kunsaba ordre de mission ndayimwima, yandika amatracte ku rubuga rw’abari bagiye mu mahugurwa ngo muri TTC Matimba hari ihohoterwa”.

Niyonsaba Justine,Umaze imyaka 13 kuri iki kigo avuga ko mbere bari bafite umuyobozi w’ishuri ufite ubumuga utarabashakaga kugenzura amashuri yose bigatuma abarimu bakora ibyo bishakiye nyuma haza umuyobozi ubagenzura bituma hari abarimu batishimira izo mpinduka.

Ati:” Twagize umuyobozi wari ufite ikibazo cy’ubumuga twarakoranye kuko nabanje kuba umwarimu ariko ubu nshinzwe amasomo, twaramukundaga kuko atabashaka kugera hose ngo arebe ibyo twikora, nyuma aza kwitaba Imana baduhereza undi ariwe dufite ubu we areba buri kantu rero izo mpinduka kuzakira bamwe byaratunaniye,niba akweretse ibitagenda neza hahise haza kumva ko abantu bari kugendwaho”.

Kayijamahe Modeste Umuyobozi w’abarimu muri TTC Matimba avuga ko aba barimu bakora ibinyuranye n’umwuga bakora. Ati:” Abo barimu babiri bigishaga batateguye twabahamagaza muri komite ya discipline bakavamo batwaye ibinyoma byo gushinja ubuyobozi ntibiyumvagamo umwuga”.Batamuriza Edith Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyagatare avuga ko ibyo abo barimu bavuga babeshya nk’Ubuyobozi bw’Akarere bakurikiranye bagasanga abo barimu bafite imyitwarire mibi.

Ati:” Abo barimu bavugwa bica akazi uko bishakiye, noneho uyu witwa Aimable aza gukora amakosa mu kazi Akarere karabimuhanira yiyohereje mu butumwa bw’akazi umukoresha atamwoherejemo bituma tumuhagarika amezi atatu adahembwa, yaje no gukora amakosa yo guhimba inyandiko mpimbano amaze kubona ibyo yakoze ahita yandika ibaruwa isezera ubu ntari mu kazi Bosco we yahohoteraga abana bagahora bamwijujutira kuko yigishaga n’amasaha make tumwimurira ku kindi kigo urumva rero ko ibyo bavuga bishidikanywaho bitewe n’ayo makosa”.

Akomeza avuga ko kubera amakosa akomeye akurikiranyweho ubu ashakishwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ati:” ubwo nibwo Minisiteri yatanze uburenganzira ku barimu bashaka kujya ahandi, aza kujya kwaka icyangombwa cyo kujya ahandi asanga umuyobozi w’ishuri adahari sinzi uko yabigenje ashaka ikindi cyemezo asinya mu mazina y’umuyobozi w’ishuri umukono utari uwe na kashe itari iy’ikigo bacuze ubwo turakurikirana dutanga ikirego muri RIB ubu ari gushakishwa, nibwo yaje kumenya ko yakoze amakosa yandika ibaruwa isezera”.

TTC Matimba ni ishuri riherereye mu Murenge wwa Matimba mu karere ka Nyagatare rifite abanyeshuri 817 n’abarimu 36. Abanyeshuri 212 bakoze ikizamini cya Leta mu mwaka wa 2021-2022 bose baratsinze n’umwaka ushize abakoze bose baratsinze.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Dusengimana Jean Baptiste
Dusengimana Jean Baptiste
7 months ago

Abo bantu bameze gutyo babaho cyane, bigira Ibinani b’Indakoreka. kandi akenshi baba bitwaza bene wabo bakomeye.

Umugabo witwa Gatoya yavuye muri Gereza asanga umugore we asambanywa na Bernard ahita amutema amusiga amaraso adudubiza

Uyu mukobwa afite Nyash! Amashusho ya Kanyombya mu ishusho y’umukobwa wo mu cyaro ufite nyash akomeje gutungurana