in

Umutoza w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda yashyizeho ibihano bikakaye ku bakinnyi be bigometse

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC Adel Ahmed uheruka gusinyira iyi kipe yashyizeho ibihano ku bakinnyi b’iyi kipe basa nkaho bigize ibyigomeke.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize nibwo Ahmed Adel yageze hano mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Musanze FC nyuma yo kwirukanwa na Gasogi United mu minsi ishize.

Uyu mutoza nyuma yo kuba agiye gutangira akazi ke muri iyi kipe, yahise ashyiraho ibihano bikomeye cyane ku bakinnyi harimo nko kwishyura ibihumbi 5 kuwukererwa imyitozo, ibihumbi 10 kuwasibye imyitozo, ibihumbi 10 ku mukinnyi uzarwana n’undi, ibihumbi 5 ku mukinnyi uzatongana n’umusifuzi mu kibuga ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

Uyu mutoza ushaka impanduka mu ikipe ya Musanze FC nyuma y’igihe itabona intsinzi ntawavuga ko iki kintu ashaka gukora cyagirwa Icyo gufasha abakinnyi ariko hari igihe abakinnyi bacu ushyiraho ibihano nk’ibi ahubwo bigahumira ku mirari nubundi gukosoka bikanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho Manzi Thierry yamaze gusinyira ikipe ikomeye mu Rwanda

Umuhanzikazi Beyonce yakoze amateka mu bihembo bya Grammy Awards