in

Umuteramakofi yatewe ingumi ahita yitaba imana(Amafoto)

Uyu mugabo w’imyaka 26 yitabye Imana nyuma y’iminsi 10 ari muri koma nyuma y’uko akubiswe igipfunsi na Igor Semerin ku mukino bakinnye tariki 26/12/2021 akagira ikibazo ku bwonko.

Ibinyamakuru byo mu Burusiya bitangaza ko igipfunsi cya Igor Semerin cyazanye uburemere bukabije byatumye Sahakyan ahita agira ikibazo gikomeye ahita ajyanwa kwa muganga ku buryo bwihuse ariko atumva.

Nyuma y’uko abaganga bagerageje gukora akazi kabo ngo barokore Sahakyan, amakuru yagiye hanze avuga ko kuri uyu wa Gatanu yashizemo umwuka.

Abantu batandukanye harimo n’abafana ba Arrest Sahakyan bagiye bagira icyo bavuga bifashishije imbuga nkoranyambaga, bose bagahuriza ku kuba bahombye umukinnyi mwiza ndetse n’umuntu mwiza muri rusange.

Sahakyan azakorerwa gahunda zijyanye no gushyingurwa kuri uyu wa Kabiri mu Burusiya mu mujyi wa Tolyatti, hafi y’umupaka w’igihugu cya Kazakhstan. Ariko azashyingurwa muri Armenia ari nacyo gihugu avukamo.

Sahakyan yatsinze imikino itandatu mu mikino ikenda yakinnye, akaba yarakinaga mu bafite ibiro biringaniye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bifashe ku munwa babonye ibyo icouple yakoreraga ahantu hateye ubwoba (Video)

Umwana w’imyaka 6 yagaragaye arimo gukama inka mu Bigogwe (video)