in

Umwenda w’umuteramakofi Muhammad Ali ugiye kugurwa akayabo.

Uyu mwenda ugiye gushyirwa ku isoko ni umwenda wambaye na Muhammad Ali ubwo yinjiraga mu rugamba aho yari agiye kurwanira na Joe Frazier mu mwaka wa 1971.

Uyu mweda we ukaba warasaga nk’umutuku ufite kandi amabara y’umweru ndetse n’amazina ye yombi akaba yari yanditse kuri uwo mupira mu bitugu bye.

Uyu mukino yinjiranyemo uyu mwenda wari wamuhuje na kabuhariwe Joe Frazier, ukaba wararebwe n’abantu barenga miliyoni 300 kuri za tereviziyo ndetse ukaba wararangiye Joe Frazier atsinze nyuma ya round 15 zose.

Uyu mwenda ugiye kugurwa amafaranga angana na 800,000 by’amadorari ubwo ni arenga Miliyoni 800 z’amanyarwanda.

Nyuma yo gitsindwa uyu mukino yaje nawe kwihimura mu 1974 aza gutsinda undi mukino wabahuje ndetse no mu 1975 mu murwa mukuri wa Filipine, Manila.

Muhammad Ali ubundi mbere y’uko ahindura idini mu 1964 ngo ajye muri Islam ubundi yitwaga Cassius Clay.

Muhammad Ali yapfuye muri 2016 ubwo yari afite imyaka 74, imyenda ye ndetse n’ingofero ye bri kugurisha n’umucuruzi w’umunyamerika

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 14 yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo gukora amahano

Kabaye: Umugabo yahawe impano y’umwana we yataye ku munsi w’ubukwe bwe