Umusore yafatanwe akayabo k’amafaranga yamiganano ubwo yari arimo kwishyura mu isoko.
Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, yafatiye mu cyuho umusore ukekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ubwo yageragezaga kwishyura imyenda mu isoko akoresheje amwe muri ayo mafaranga.
Yafatiwe mu isoko rya Ndago riherereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ahagana saa Kumi z’umugoroba.
Bivugwa ko yafashwe ubwo yageragezaga kwishyura ibyo yari amaze guhaha muri iryo isoko.
Nyuma yibi umucuruzi yahise ahamagara Polisi. ikimara kuhagera bamusanganye amafaranga ibihumbi 680 yose agizwe n’inote za 5000 z’inyiganano kandi zihuje nimero ahita atabwa muri yombi.
Uyu wafashwe yashyikirijwe e Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kibeho kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.