Damain Okoligwe, umunyeshuri wo mu rwego rwa 400 mu ishami rya peteroli na gaze, muri kaminuza ya Port Harcourt watawe muri yombi ku wa gatatu, tariki ya 25 Ukwakira, nyuma y’umurambo waboze w’umukunzi we w’imyaka 20, Justina Otuene, wasanzwe mu nzu ye, yahakanye ibyo kumwica.
Ku munsi w’ejo hashize, Tariki ya 26 Ukwakira, Damian yaganiriye n’abanyamakuru, aho yavuze ko yabonye umurambo w’umukunzi we mu nzu ye kandi ko atazi uwamwishe cyangwa wamutemaguye. Yavuze ko yasanze nta buzima afite kandi ko atigeze abimenyesha abayobozi nyuma yo kuwubona.
Ikinyamakuru LIB cyo muri Nigeria cyari cyatangaje mbere ko ku wa gatatu, 25 Ukwakira, ahagana mu ma saa tatu n’igice z’umugoroba, abakozi bo mu gice cya Ozuoba bakiriye ikirego cy’umuturanyi bavuga ko umunuko waturukaga mu kigo cyabo giherereye ku Muhanda wa 20, inyuma ya NTA Ozuoba.
Abapolisi bageze aho basanze umurambo waboze. Ukekwaho icyaha yaje gufatwa, ubu akaba afunzwe.
VIDEWO
“I did not k!ll her, I only found her deād in my apartment in the morning..” – Uniport student, on Justina’s demise.
— RUTH 🇨🇦 (@rutie_xx) October 26, 2023