in

Umusore w’imyaka 29 warutunzwe no kwiba ama telefoni yafashwe avuga amayeri yakoreshaga azigurisha abantu barumirwa

Umusore w’imyaka 29 warutunzwe no kwiba ama telefoni yafashwe avuga amayeri yakoreshaga azigurisha abantu barumirwa.

Mu Karere ka Musanze, hafashwe umusore w’imyaka 29 ukurikiranyweho kwiba telefone zigezweho (smart phones) akazigurishiriza mu bindi bihugu.

Yafashwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, afite telefone 6 zigezweho yari yibye mu Rwanda ashaka kwerekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho yari buzigurishirize.

Ubwo abapolisi bamufataga bamusanganye telefoni esheshatu zigezweho, Samsung galaxy S10, Samsung galaxy 03 Core, iPhone XR, Infinix smart 6, Google Pixel 3A na Tecno Camon 19 adafitiye ibyangombwa ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko izo yibye mu Rwanda azigurishiriza i Goma muri RDC, aho agera akiba izindi nazo akazambukana akazigurishiriza mu Rwanda.

Yavuze ko ubwo yafatwaga yari agiye kugurisha imwe muzo yari ajyanye i Goma kugira ngo abashe kubona itike kuko yari imushiriyeho.

Nyuma yo gufatwa yahise ashyikirizwa ibiro by’ubugenzacyaha RIB kugira ngo akorerwe Dosiye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inka igiye guhabwa ubuhungiro nyuma yo gutoraka ibagiro

Miss Uganda yaciye amazimwe y’uko yaba ari Umunyarwanda